%20(7).png)
Message de S.E. Dieudonné Sebashongore aux rwandais de Belgique
Prononcé le 30 septembre 2020 suite à la présentation des lettres de créance
Ubutumwa bwo kuwa 30 Nzeri 2020, Nyakubahwa Ambasaderi Dieudonné Sebashongore yegeneye abanyarwanda batuye mu Bubiligi, nyuma yo gutanga impapuro zimuhesha ububasha bwo guhahararira u Rwanda.



Très cher(e)s compatriotes,
Je voudrais m’adresser à vous après la journée d'hier, où j’ai présenté officiellement mes lettres de créance à Sa Majesté Philippe, Roi des belges.
Cette rencontre fut un moment convivial qui reflète la nature des relations d'amitié qui lient nos deux nations. Si nous avons certes connu par le passé des moments difficiles, je peux vous assurer que nos relations bilatérales sont aujourd’hui très bonne.
Cet acte solennel ponctue un long cheminement. En effet, si le processus de nomination d’un Ambassadeur comprend toujours plusieurs étapes, cette année il fut considérablement ralenti par la pandémie. Après ma nomination fin février et l’agrément par la Belgique en mai, la Covid-19 a retardé le processus qui devait m’amener à vous.
Depuis mon arrivée à Bruxelles le dimanche 16 août 2020, les choses ont heureusement été beaucoup plus rapides. A peine quatre jours plus tard, je remettais les copies de mes lettres créance et un mois après c’était Sa Majesté Philippe, Roi des belges que je recontrais. Cette rapidité refléte, à notre humble avis, les bonnes relations qui existent entre la Belgique et le Rwanda.
A présent, il me reste encore à remettre mes lettres de créance au Grand-Duc du Luxembourg ainsi qu’auprès des institutions européennes pour officialiser les différentes responsabilités qui m’ont été confiées.
Cher(e)s compatriotes,
Permettez-moi de profiter de cette occasion pour réitérer mes remerciements à l’endroit de Son Excellence Paul Kagame, Président de la République du Rwanda, pour la confiance qu’il m’accorde de représenter notre pays ainsi que sa personne auprès du Royaume de Belgique.
Être le représentant du Rwanda et d’un chef d’Etat de cette envergure est un honneur sans égal. Pourtant, la fierté qui m’habite d’être rwandais n’a pas toujours été une évidence, et en particulier lorsque je côtoyais les bancs de l’Université Catholique de Louvain dans les années 80. En effet, à l’époque il nous était difficile de revendiquer notre appartenance à ce pays qui nous rejetait.
Après la libération du Rwanda et la fin du génocide perpétré contre le Tutsi, auquel le Front Patriotique Rwandais a mis fin, en tant que membres de la diaspora, ils nous a été naturel de venir contribuer à l’effort de reconstruction de notre nation meurtrie. J’ai pu être de ce fait un témoin privilégié de l’évolution de notre pays. Au-delà des chiffres et des statistiques ressassés dans les médias et rapports internationaux, nous avons pu palper la réalité de ce nouveau Rwanda en voyant chaque jour des changements de plus en plus importants.
Conscient de ma chance d’avoir été un contemporain de cette transformation, je m’attèlerai à l’expliquer, le défendre et la faire comprendre à l’ensemble de mes interlocuteurs ici en Belgique.
Cher(e)s compatriotes,
La pandémie de la Covid-19 n’est pas encore dernière nous et les chiffres des dernières semaines nous rappellent que la prudence doit demeurer la règle. C’est pourquoi hier, et contrairement à la coutume, je n’ai pas pu vous rencontrer. Sachez qu’il s’agit d’une situation qui me contrarie énormément parce qu’être Ambassadeur du Rwanda en Belgique, c’est avant tout VOUS représenter et être à VOTRE écoute. Il est difficile de m’acquitter de cette tâche sans avoir la possibilité de vous rencontrer, vous connaître et échanger avec vous.
Ceci étant, nous devons nous adapter, et dans cette période particulière, la porte de l’Ambassade vous est toujours ouverte par tous les moyens possibles.
Chers compatriotes,
Me voici donc de retour en Belgique, pays que je connais, pays qui m’a vu gravir les échelons du monde académique, du début de mes études universitaires à l’obtention mon doctorat en sciences chimiques. Ce pays m’a vu aussi devenir le père de mes enfants, avec toutes les joies et les difficultés que cela constitue. Je pense donc être en mesure de comprendre les aléas de vos vies quotidiennes et les doutes qui peuvent parfois vous habiter.
Je tâcherai de mettre à profit ma compréhension de la Belgique et des cultures qui la traversent, ainsi que ma connaissance du Rwanda, pour vous servir, faciliter la communication entre ces deux pays, et accomplir au mieux la mission qui m’a été confiée.
Cependant, plus de 20 années me séparent de mon départ de la Belgique en 1998. Je vais avoir besoin de chacun d’entre vous pour me mettre à jour sur cette nouvelle Belgique. Je sais que vous avez été d’un concours important pour mes prédécesseurs. J'espère donc pouvoir tabler sur cette riche collaboration que vous avez eue avec eux.
En peu de mots, je voudrais vous dire à quel point je suis honoré d’être ici et qu’il me tarde de vous rencontrer pour des moments d’échanges constructifs afin de consolider les acquis réalisés en termes de développement socio-économique et culturel depuis plus de vingt ans par notre cher et beau pays le Rwanda.
Je vous remercie.
Nshuti, Bavandimwe,
Mfashe uyu umwanya ngo mbagezeho ubutumwa nabageneye nyuma yo gushyikiriza Umwami Philipe w’ababiligi, impapuro zimpesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.
Ibiganiro byihariye nagiranye n’umwami, biragaragaza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byacu byombi. Nkaba mbamenyesha ko muri iki gihe umubano wacu wifashe neza cyane.
Igikorwa cyabaye, kije gisoza inzira isanzwe inyurwamo mu ishyirwaho rya Ambassaderi uharagararira igihugu cye mu mahanga. Uyu mwaka ariko, bikaba byaradindijwe n’icyorezo cya Koronavirusi, kuko nyuma y’aho igihugu cy’ububiligi cyemereye kunyakira mu kwezi kwa gatanu, iki cyorezo cyarankerereje bituma ntabageraho kare nk’uko byari biteganyijwe.
Nyuma y’aho ngereye i Buruseli ku itariki ya 16 z’ukwezi kwa munani, umwaka w’2020, ibintu byarihuse rwose. Nyuma y’iminsi ine gusa, nakiriwe n’umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe guha ikaze abaje guhagararira ibihugu byabo mu Bubiligi. Nyuma y’ukwezi kumwe, nkaba narashoboye kwakirwa n’umwami Philippe w’ababiligi. Iki kikaba ari ikimenyetso ntakuka gishimangira umubano mwiza dufitanye.
Muri urwo rwego, nkaba nsigaje gutanga impapuro mu gihugu cya Luxembourg no mu nzego z’umuryango w’ibihugu by’Uburayi, bityo bikazamfasha kuzuza neza inshingano zanjye zose.
Nshuti Bavandimwe,
Munyemerere mfate uyu mwanya nongere nshimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku bw’ikizere yangiriye akanshinga by’umwihariko kumuhagararira, no guhagararira igihugu cyacu hano mu Bubiligi. Guhagararira u Rwanda ndetse n’Umukuru w’igihugu, ni iby’agaciro gakomeye. Nyamara, ishema ryo kuba umunyarwanda, ntitwashoboraga kurigaragaza imbere y’abazungu ubwo nigaga muri kaminuza gatolika ya Louvain mu myaka ya za 80, dore ko muri icyo gihe ubutegetsi bwariho bwari bwaraduciriye ishyanga.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu n’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikozwe n’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, byabaye ngombwa ko, nk’abagize umuryango w’abanyarwanda baba mu mahanga, tujya gutanga umusanzu wo gusana igihugu cyari cyarashegeshwe. Nagize amahirwe rero yo kuba umuhamya w’uko igihugu kigenda kiyubaka, ndetse nibonera ubwanjye ukuri ku mpinduka nziza u Rwanda rushya rugenda rugeraho.
Nk’umuntu rero washoboye kwirebera izo mpinduka mu Rwanda, nzashishikazwa no kuzisobanura na kuzumvisha abo nzahura nabo bose hano mu Bubiligi.
Nshuti, Bavandimwe,
Icyorezo cya Koronavirusi ntaho kirajya, ndetse imibare y’abandura muri iyi minsi itugaragariza ko tugomba gukaza ingamba zo kwirinda. Niyo mpamvu ntarashobora guhura na mwe nk’uko byari bimenyerewe ; bikaba ari ibintu bibabaje rwose, kuko Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, mbere na mbere ni mwebwe ahagarariye, akaba agomba no kugira umwanya wo kubumva. Ni imbogamizi ku nshingano zanjye mu gihe tutarahura ngo tumenyane, tunungurane ibitekerezo.
Nubwo bimeze bityo tukaba tugomba kumenyera ibi bihe bidasanzwe, amarembo ya Ambassade y’u Rwanda aruguruye mu buryo bwose, kandi murisanga.
Nshuti, Bavandimwe,
Ngarutse rero mu Bubiligi, igihugu nabayemo, igihugu nizemo amashuri ya kaminuza kugeza mbonye impamyabushobozi y’ikirenga, igihugu kandi nashingiyemo urugo nkagira umuryango. Ntekereza ntashidikanya ko ibyo bizamfasha gukorana namwe neza.
Nzashingira ku bumenyi mfite ku Bubiligi n’igihugu cyacu cy’u Rwanda, kugira ngo nshobore gufatanya namwe mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi, no kuzuza insingano nahawe.
Mu kuzuza inshingano zanjye, birumvikana ko nzakenera inkunga yanyu, nk’uko mwakoranye neza na bagenzi banjye bambanjirije, bityo rero nkazubakira ku mikoranire myiza mwagiranye.
Muri make, nshimishijwe no kuba ndi hano kandi ndizera ko mu gihe kitarambiranye tuzagira umwanya wo guhura, tukungurana ibitekerezo ku bimaze kugerwaho mu iterambere n’imimereho myiza mu Rwanda, igihugu cyacu dukunda.
Murakoze cyane.