%20(7).png)
Mot de circonstance de l'Ambassadeur Dieudonné Sebashongore à l'occasion de la soirée de la mémoire organisée par Ibuka Mémoire & Justice Belgique
Prononcé en direct par l’Ambassadeur Dieudonné Sebashongore le 07/04/2021 à 19h30 sur Zoom

Madamu Félicité Lyamukuru, Umuyobozi wa « Ibuka Mémoire et Justice »;
Banyacyubahiro mwese twifatanyije muri iki gikorwa;
Bavandimwe mwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994;
Bavandimwe Banyarwanda mwese turi kumwe muri uyu mugoroba;
Nshuti z’u Rwanda;
Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite, mbanje gushimira Ibuka Mémoire et Justice itegura buri mwaka ijoro ryo kwibuka twunamira abacu bazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994. Iki gikorwa cyatangijwe na Ibuka Mémoire et Justice mu mwaka w’1995, kidufasha kongera gutekereza by’umwihariko ku bacu twabuze, tukazirikana uko bishwe n’uko bababaye no kuzirikana kurwanya icyo ari cyo cyose cyatuma Jenocide yongera kuba ukundi.
Jenocide yakorewe Abatutsi ntiyaje ari impanuka, yateguwe igihe kirerekire n’Ubuyobozi bwa Repubulika ya mbere na Repubulika ya Kabiri. Ingengabitekerezo ya Jenocide yigishijwe mu mashuri ;
kwigisha urwango hagati y’Abanyarwanda babigira umurongo wa politiki Leta yagenderagaho.
Nyuma yo kwigishwa mu mashuri no mu miryango imwe n’imwe, igerageza rya Jenoside ryatangiye muri 59, aho Abatutsi bishwe, bagafungwa, abandi birukanwa mu Gihugu. Iri gerageza rya Jenoside ryakomeje mu myaka ya 1990, 1991 na 1992 aho Abatutsi bongeye kwicwa mu bice by’u Rwanda nka Kibirira, Bigogwe, Bugesera n’ahandi.
Mu gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, ntihabayeho kwigisha gusa urwangano mu Banyarwanda, mu myaka ya 1992 na 1993 Leta yariho yatoje inigisha umutwe w’Interahamwe ngo uzafashe mu gushyira mu bikorwa umugambi wo gutsemba Abatutsi mu mwaka w’1994. Ibi bigaragaza neza ko Jenoside yateguwe igihe kirekire, ntaho bihuriye no guhanuka kw’indege yari itwaye Perezida Habyarimana.
Bavandimwe bacitse ku icumu rya Jenoside ;
Banyarwanda turi kumwe muri uyu mugoroba ;
Nshuti z’u Rwanda ;
Nagira ngo twibukiranye ko Abatutsi bishwe mu kwezi kwa kane, kwa gatanu, no mu kwa gatandatu ndetse no mu ntangiriro z’u kwa karindwi 1994 mu Gihugu hose amahanga arebera, babura gitabara. Biciwe muri za Kiriziya, ku misozi, mu mfunzo, batabwa mu migezi n’ahandi. Abatararebereye Abatutsi bicwa, ni Ingabo zari iz’Umuryango wa FPR-Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, zarwanye inkundura zirokora bake mu bahigwaga zasanze bagihumeka, ari nako zibohora Igihugu.
Nyuma ya guhagarika Jenoside, Igihugu cyariyubatse, Guverinoma ishyiraho programu na gahunda zitandukanye zo gufasha abacitse ku icumu mu kwiyubaka no kugarura icyizere cyo kubaho: hubatswe amacumbi y’abarokotse, hashyirwaho gahunda zo kubavuza, kubafasha kwiga no kubafasha mu mishinga mito yo kwiteza imbere. Izi gahunda ziracyakomeza.
Ibyiza u Rwanda rugeraho harimo abatabyishimira bagashaka gukomeza kwambika isura mbi Igihugu cyacu. Muri abo hari abashaka gukomeza guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi bigaragara cyane muri ibi bihugu by’Iburayi harimo n’Ububiligi turimo. Nkaba mbasaba ko twafatanya kurwanya iyo ngengabitekerezo tutizigamye.
Mboneyeho gushimira Leta y’Ububiligi yashyizeho mu mwaka wa 2019 Itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Tukaba twifuza ko abakomeje kuyihakana baba mu Bubiligi bakurikiramwa hakurikijwe iri tegeko.
Bavandimwe turi kumwe muri uyu mugoroba wo kwibuka,
Mu gusoza, nagira ngo nongere mbashimire kuba mwitabiriye iki gikorwa nibutsa ko kwibuka bimara iminsi 100. Nagira ngo mbonereho gusaba abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi gukomera, no gukomeza guharanira kubaho kandi neza. Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi, kandi irabizeza ko Jenoside itazongera kuba ukundi.
Murakoze! Twibuke Twiyubaka!